Gatsibo: Yarashwe mu cyico nyuma yo gushaka gutema ushinzwe umutekano
Umwe mu bantu batatu bakekwaho kwinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda yarashwe n’inzego z’umutekano mu Karere ka Gatsibo, nyuma yo gushaka gutema umwe mu bashinzwe umutekano bari babahagaritse.
Ibi byabereye mu Murenge wa Kabarore, Akagari ka Nyabikiri, aho abo bantu bari bari kuri moto bikekwa ko bavanye ibiyobyabwenge mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.
Amakuru avuga ko inzego z’umutekano zabahagaritse kugira ngo zibabaze ku mizigo bari bafite, ariko umwe muri bo agerageza gutema umwe mu bashinzwe umutekano, ari bwo yahise araswa mu rwego rwo kwirwanaho no gukumira icyo gitero.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore, Rugaravu Jean Claude, yahamirije BTN TV aya makuru.

