AmakuruImyidagaduroShowbiz

Yari umunyamakuru ukomeye i Kigali  ubu ni umucunga gereza muri Amerika

MC Murenzi wakoze umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda byumwihariko mu biganiro by’imyidagaduro wanabaye umushyushyarugamba (MC) usigaye aba muri Leta Zunze Ubumwe za America, yamaze kuba umucungagereza w’i New York.

Kamatari Murenzi wamamaye nka MC Murenzi cyangwa MC Nzi mu myidagaduro y’u Rwanda, yamaze gusoza amasomo amwinjiza mu bacungagereza b’i New York.

Murenzi Kamatari wamenyekanye cyane akora itangazamakuru yo yahoze ari Radio Contact FM, umaze imyaka 14 yimukiye muri America, ubu yinjiye mu mwuga w’ubucungagereza nyuma yo gusoza amasomo yawo yari amazemo iminsi.

Amakuru dukesha ikinyamakuru nka Igihe, avuga ko uyu wamamaye mu myidagaduro yo mu Rwanda, ubu yamaze kuba umwe mu bacungagereza bo mu Mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Ubaye warakurikiranye umuziki wo mu Rwanda kuva mu 2005-2011 ukaba warumvaga radio zari zigezweho, byagorana kwemeza ko utazi izina Kamatali Murenzi cyangwa MC Murenzi wakoraga kuri Contact FM mu kiganiro ‘Route 66’.

MC Nzi yaje kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2012, ari naho atuye kugeza uyu munsi ndetse yatangiye gukorera akazi k’ubucungagereza mu Mujyi wa New York.

Umwaka ushize MC Murenzi yongeye kuvugwa cyane mu itangazamakuru ry’u Rwanda nyuma yo kongera gusubukura ibirori bya Kigali Streetball byari bimaze imyaka irenga 18 bitaba.

Ni irushanwa MC Murenzi yavuze ko yifuza ko ryajya riba ngarukamwaka cyane ko bifasha kugaragaza impano nshya z’urubyiruko bakanigiramo uko bazikoresha neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *