“Mwese mushobora gufungwa” – Muhoozi yatangije intambara yeruye kuri ruswa
Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko ibikorwa byiswe “Operation Maliza Ufisadi” bigamije kurwanya ruswa no kugaruza umutungo wa leta byatangiye gukorwa ku mugaragaro muri Uganda.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko inzego z’umutekano zimaze kugaruza amafaranga n’imitungo myinshi y’abaturage yari yaranyerejwe, ashimangira ko ibyo byose bizasubizwa mu isanduku ya leta.
Muhoozi yavuze ko mu gihe cya vuba aza gutangaza raporo y’ibanze y’ibimaze kugerwaho muri icyo gikorwa, anasaba abayobozi bose ba leta gukorana neza n’inzego z’umutekano kugira ngo birinde gutabwa muri yombi.
Yagize ati: “Ibikorwa bya “Operation Maliza Ufisadi” byatangiye kandi tumaze kugaruza amafaranga n’umutungo mwinshi by’abaturage. Bizasubizwa muri leta. Ndakangurira abayobozi bose gufatanya n’inzego z’umutekano kugira ngo birinde gufungwa”.
Uyu musirikare mukuru kandi yavuze ko Perezida Yoweri Museveni yemeye ko iki gikorwa gishobora guta muri yombi umuntu uwo ari we wese muri Uganda, usibye Perezida ubwe ndetse n’umugore we Janet Museveni.
Muhoozi yanavuze ko ubuzima bwe bushingiye ku “nkingi eshatu” zirimo ukwemera kwe muri Yesu Kristo, Perezida Museveni ndetse na Mama Janet Museveni. Yashimangiye ko ibyo agezeho byose abikesha abo bantu batatu gusa.

