AmakuruPolitiki

Senegal mu kavuyo: Sonko yagaruwe mu nteko

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Gicurasi 2026, Inteko Ishinga Amategeko ya Senegal yafashe icyemezo gikomeye cyo kugarura Ousmane Sonko mu Nteko no kumutora nk’umuyobozi wa yo, nyuma y’iminsi mike yari amaze yirukanwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe na Perezida Bassirou Diomaye Faye, ibintu byatumye politiki y’iki gihugu irushaho kuzamo igitutu n’amakimbirane hagati y’aba bombi bahoze ari inshuti za hafi muri politiki.

Iki cyemezo cy’Inteko Ishinga Amategeko ya Senegal kije mu gihe igihugu kiri mu bibazo bikomeye bya politiki, nyuma y’aho Perezida Faye yari aherutse gusesa guverinoma no gusezerera Sonko, wari umaze igihe kinini atavuga rumwe n’ubutegetsi bwe. Ibi byakurikiye ukutumvikana kwari kumaze iminsi hagati y’aba bagabo babiri bari barafatanyije mu ishyaka riri ku butegetsi.

Kuri ubu, Sonko yongeye kugaruka mu buyobozi bwa politiki nk’umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko, mu gihe Perezida Faye yari aherutse gushyiraho Minisitiri w’Intebe mushya, Ahmadou Al Aminou, impuguke mu by’ubukungu wahoze akorera banki nkuru y’akarere.

Iki gihugu kandi kiri mu bibazo bikomeye by’ubukungu, aho umwenda wa leta ugera kuri 132% by’umusaruro mbumbe w’igihugu. Ibi byatumye gahunda y’imfashanyo ya miliyari 1.8 z’amadolari ya IMF yari yarumvikanyweho mu 2023 ihagarikwa, nyuma y’aho ubuyobozi bushya bushinje ubwa kera guhisha igice cy’umwenda.

Mu 2024, ubwo Faye na Sonko bageraga ku butegetsi, bashinje ubutegetsi bwa Perezida Macky Sall kuba bwarahishe imibare y’umwenda w’igihugu. Ariko uko igihe cyagiye gihita, hatangiye kuvuka amakimbirane hagati ya bo bombi ku bijyanye n’uburyo igihugu kigomba kuyoborwa, cyane cyane ku bufatanye na IMF no ku mahitamo yo kwishingikiriza ku mutungo w’imbere mu gihugu.

Ousmane Sonko, wari warashyigikiwe cyane n’urubyiruko mbere y’amatora, ni we wafatwaga nk’uwari kwegukana umwanya wa perezida, ariko ntiyemerewe kwiyamamaza kubera icyaha cyo gusebanya. Ibi byatumye Faye aba Perezida, nubwo benshi mu basesenguzi bavuga ko yari ashingiye cyane ku bufasha bwa Sonko.

Kuva batangira kuyobora, ishyaka rya bo, PASTEF, ryatsinze amatora rikomeye, ryemera guhindura imiyoborere no kurwanya ruswa, ariko ubu rikomeje kugaragaramo amacakubiri hagati y’abayobozi ba ryo bakuru.

Kwegura kwa Perezida w’Inteko wari hafi ya Sonko, El Malick Ndiaye, byafunguye inzira yo kumwemerera kuyobora Inteko, aho ishyaka rya PASTEF rifite ubwiganze bukomeye bw’abadepite 130 kuri 165, bikaba bishobora gutuma Sonko agira ijambo rikomeye mu miyoborere y’igihugu.

Icyakora abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeje kunenga ibi byabaye, aho Aissata Tall Sall, uyobora ihuriro rikomeye ritavuga rumwe na leta, yavuze ko ibi byose ari “ihirikwa ry’inzego rikorwa mu buryo bwihishe,” avuga ko rishingiye ku gitutu cy’itsinda rifite ubwiganze.

Ubu Senegal iri mu bihe bikomeye by’ubwumvikane buke bwa politiki, aho intambara y’ubutegetsi hagati ya Faye na Sonko ishobora kugira ingaruka zikomeye ku hazaza h’ubukungu n’imiyoborere y’iki gihugu.

Ubwo yari Minisitiri w’Intebe wa Senegal, Ousmane Sonko, ku wa 23 Gashyantare 2026. © Facebook ya Ousmane Sonko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *