Yago yimuriye Issa New Boy (Inyogoye) muri Uganda
Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Yago Pon Dat yatangaje ko nyuma yo kubona ko Habiyaremye Jean Pierre uzwi nka ‘Inyogoye’ ari we muntu wamubereye inyangamugayo mu myidagaduro yo mu Rwanda, yahise kumwimurira muri Uganda.
Mu 2024 Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago Pon Dat mu muziki yatangarije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ko yimukiye muri Uganda.
Uyu musore yimutse mu bihe bitari bimworoheye dore ko yari amaze iminsi aterana amagambo n’abantu batandukanye ndetse yatangaje ko atagiye ku bushake bwe ahubwo ahunze abashatse kumugirira nabi mu myaka ine ishize.
Icyo gihe Yago yavuze ko yagerageje gutabaza inshuro nyinshi ariko ntihagira umuntu umwumva.
Yago na Inyogoye ye babanye mu bihe bitandukanye bakorana ibiganiro, indirimbo ndetse Pon Dat akaba yaragize uruhare mu bukwe bwa Issa New Boy cyangwa Inyogoye bwabereye i Rubavu nyuma y’igihe kinini yari amaze abana n’umugore we mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Yago yatangiye kumenyekana ubwo yari umunyamakuru wa Radio TV10, mu 2015 nyuma yaho yinjiye muri muzika.
Gusa nyuma yaho yatangaje ko kuva yajya mu muziki mu mpera ya 2022 yatangiye kugira abanzi benshi batamwifuriza ibyiza, ahubwo bahoraga bashaka kumuharabika.

