AmakuruUbuzima

Abanyeshuri 8 bafunzwe nyuma y’inkongi yishe bagenzi ba bo 16

Abanyeshuri umunani bigaga mu ishuri ry’abakobwa rya Utumishi Girls Senior Secondary School riherereye mu Mujyi wa Gilgil, mu Ntara ya Nakuru muri Kenya, bafashwe bakekwaho kugira uruhare mu nkongi y’umuriro yibasiye uburyamo bw’abanyeshuri igahitana 16.

Urwego rushinzwe iperereza muri Kenya (DCI) rwemeje aya makuru, ruvuga ko aba banyeshuri bafashwe nyuma y’iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko uwo muriro ushobora kuba waratewe n’abantu bawutwitse nkana.

Mu itangazo DCI yasohoye, yavuze ko iperereza rya mbere ryerekanye ko abo banyeshuri umunani bakekwaho gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wo gutwika uburyamo bw’abanyeshuri. Kuri ubu bose bari mu maboko ya polisi.

Iyo nkongi yadutse ku wa Kane mu nyubako y’uburyamo bwitwa “Meline Waithera”, yangiza cyane igice cyo hejuru cy’iyo nyubako y’amagorofa abiri.

Imibiri y’abanyeshuri 16 yahise ikurwa muri icyo gice cyahiye, ijyanwa mu buruhukiro mu gihe hagitegerejwe ibizamini bya muganga no kumenya imyirondoro yabo neza.

DCI yavuze ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane icyateye uwo muriro, aho abahanga barimo gusuzuma niba hari ibikoresho byifashishijwe mu kuwukongeza ndetse no kureba niba amashanyarazi yo muri iyo nyubako nta kibazo yari afite.

Abashinzwe iperereza bamaze kubaza abanyeshuri, abarimu n’abandi bantu bashobora kuba bafite amakuru ku byabaye. Hanagenzurwa amashusho yafashwe na camera zicunga umutekano zo muri iryo shuri.

Leta ya Kenya yashyizeho itsinda ryihariye rigizwe n’inzego z’umutekano n’abashinzwe iperereza kugira ngo rikurikirane iby’iyi nkongi, harimo abahanga mu gusuzuma inkomoko y’umuriro, inzobere mu gupima impamvu z’urupfu n’abaperereza.

ABabyeyi babuze abana ba bo bari mu gahinda (Ifoto: BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *