Trump yahinduye amasezerano na Iran
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, ngo yasabye ko hakorwa impinduka zikomeye ku masezerano ari kuganirwaho hagati y’Amerika na Iran agamije guhagarika ubushyamirane bwatangiye mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Nk’uko ibitangazamakuru byo muri Amerika bibitangaza, izo mpinduka zirimo ibijyanye n’ikorwa ry’umuhora wa Hormuz ndetse n’ikurwaho rya uranium Iran ifite. Televiziyo CBS News yatangaje aya makuru, mu gihe Ibiro bya Perezida w’Amerika (White House) bitaragira icyo bitangaza ku byifuzo bya Trump.
Ku ruhande rwa Iran, umuvugizi wa guverinoma yavuze ko igihugu cye kitazemera amasezerano ayo ari yo yose mu gihe uburenganzira bwa cyo butubahirijwe uko bikwiye.
Ku wa Gatanu ushize, Trump yagiranye inama n’abajyanama be bakuru bagamije gufata icyemezo cya nyuma ku ngingo yo kongera igihe cyo guhagarika imirwano na Iran. Icyakora, iyo nama yarangiye nta mwanzuro ufatika ufaswe ku cyakorwa gikurikiraho.
Amakuru yatangajwe bwa mbere na Axios agaragaza ko ayo masezerano ateganya guhagarika imirwano mu gihe cy’iminsi 60, kongera gufungura umuhora wa Hormuz no gutangiza inzira nshya y’ibiganiro kuri gahunda ya nikleyeri ya Iran.
Mu gihe ibiganiro bya dipolomasi bikomeje, ayo masezerano ashobora no gutuma Iran yoroherezwa ibihano mpuzamahanga, bikaba byanatuma isubirana imitungo yayo ifite agaciro ka miliyari nyinshi z’amadolari yari yarafatiwe.
Ku wa Kane, abayobozi b’Amerika batangaje ko impande zombi zamaze kumvikana ku nyandiko y’ibanze y’amasezerano (memorandum of understanding), ariko ko igitegereje kwemezwa ku mugaragaro na Perezida Trump ndetse n’ubuyobozi bwa Iran.

