Abanya-Iran bizihije umwaka mushya nubwo indege za Israel zari zibagose mu kirere
Kuva mu myaka ya 1980, uyu ni wo mwaka wa mbere Abanya-Iran bizihije umwaka mushya wa bo wa Nowruz mu gihe igihugu kiri mu ntambara, aho gikomeje kugabwaho ibitero na Israel n’Amerika.
Umwe mu baturage, Mina uri mu kigero cy’imyaka 50 utuye mu majyaruguru ya Tehran, yabwiye BBC ko uyu mwaka utandukanye cyane n’indi yose. Ati: “Ubusanzwe twabaga duhuze twitegura umwaka mushya—dusukura inzu, tugura imyenda mishya n’ibiribwa. Ariko ubu, Iminsi isa n’iyatinze cyane, kandi numva ko ntazi n’igihe turimo”.
Undi witwa Amir we yavuze ko intambara iri kugira ingaruka zikomeye ku mibereho y’abantu. Yagize ati: “Abantu benshi batakaje akazi kubera iyi ntambara, kandi mfite impungenge ku bikorwa-remezo by’igihugu cyacu. Nibikomeza gutya, hashobora kutagira igisigara kuri Iran. Sinifuza ko iyi yaba Nowruz yacu ya nyuma”.
Nowruz ni umunsi mukuru w’umwaka mushya ku ngengabihe y’Abaperse, wizihizwa cyane muri Iran, aho kuri ubu binjiye mu mwaka wa 1405. Uyu munsi ufite agaciro gakomeye mu mateka n’umuco w’Abanya-Iran, kuko umaze imyaka ibihumbi wizihizwa.
Mu bihe bisanzwe, muri iki gihe amasoko, amaduka n’imihanda minini byuzura abantu bitegura cyangwa bizihiza uwo munsi. Gusa uyu mwaka ibintu byarahindutse, nubwo hari bamwe bahisemo kutareka ubwoba bukababuza kwitegura ibirori.

Parmis, umwe mu baturage, yavuze ko nubwo hari ibibazo, hari abagerageza gukomeza ubuzima busanzwe. Ati: “Twari turi mu rugo turi kwizihiza no kwifurizanya umwaka mushya mwiza, mu gihe twumvaga urusaku rw’ibisasu biturika hafi. Ariko nta n’umwe wigeze agira ubwoba bwo guhagarika ibyo twakoraga”.
Kugeza ubu, abantu barenga 3,000 bamaze gupfa muri Iran bitewe n’ibitero by’indege za Israel na Amerika, bituma imiryango myinshi iba mu gahinda ko kubura abayo.
Nubwo bimeze bityo, bamwe mu baturage bakomeje kugerageza kwishimira uyu munsi w’umwaka mushya wizihizwa buri tariki ya 20 Werurwe.
Shirin, umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 20 utuye i Tehran, yavuze ko kwizihiza Nowruz mu bihe by’intambara bituma yumva bimubabaje kurushaho. Ati: “Hari amaduka akingura, ariko ntihari wa mwuka w’ibyishimo bisanzwe bya Nowruz.”