AmakuruInkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yazamuye abapolisi benshi mu mapeti

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko hari abapolisi benshi bazamuwe mu mapeti atandukanye, mu rwego rwo gukomeza gushimira no gutera imbaraga abagaragaza ubwitange n’imikorere myiza mu kazi.

Iri tangazo rigaragaza ko izi mpinduka zakozwe hakurikijwe ububasha bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, aho yazamuye mu ntera bamwe mu bapolisi b’abofisiye n’abato.

Mu bazamuwe ku ipeti rya Commissioner of Police (CP) harimo abapolisi batanu ari bo: Emmanuel Karasi, Bertin Mutezintare, Jean Népomuscène Mbonyumuvunyi, Barthélemy Rugwizangoga na Fidèle Mugengana.

ACP Emmanuel Karasi ni umwe mu bazamuwe ku ipeti rya CP, aha ni ku wa 11 Gashyantare 2025 ari mu nama yo kurwanya ruswa (Ifoto: Urukuta rwa X rwa TIR)

Hari kandi abapolisi icumi bazamuwe ku ipeti rya Assistant Commissioner of Police (ACP), barimo Claude Bizimana, Adolphe Nyagatare, Rango Ndoli, Callixte Kalisa, Vincent Habintwari Bihigi, Antoine Munyampundu, Faustin Kalimba, Hodali Rwanyindo, Christian Safari na Alexis Nyamwasa.

Uretse abo, iri tangazo rinagaragaza ko hari n’abandi bapolisi benshi bo mu byiciro bitandukanye bazamuwe mu ntera, barimo abo mu rwego rw’abofisiye bakuru ndetse n’abapolisi bato, aho imibare igaragaza ko harimo abazamutse bagera kuri:

  • 5 bazamuwe bava kuri SSP bajya kuri CSP,
  • 94 bava kuri SP bajya kuri SSP,
  • 161 bava kuri CIP bajya kuri SP,
  • 574 bava kuri IP bajya kuri CIP,
  • 17 bava kuri AIP bajya kuri IP.

Mu bapolisi bato, abazamuwe ni benshi kurushaho, aho:

  • 282 bavuye kuri S/SGT bajya kuri C/SGT,
  • 763 bavuye kuri SGT bajya kuri S/SGT,
  • 1,886 bavuye kuri CPL bajya kuri SGT,
  • 1,949 bavuye kuri PC bajya kuri CPL.

Iri zamurwa mu ntera rifatwa nk’intambwe ikomeye mu gushimangira imikorere myiza, kongera imbaraga mu kazi no guteza imbere umutekano w’abaturage. Ni n’ikimenyetso cy’uko ubuyobozi bukomeza gushyigikira abapolisi bakora neza, bubashishikariza gukomeza kurangwa n’ubunyamwuga no gukorera igihugu n’abaturage babigiranye umutima wo kwitanga.

Itsinda ry’abapolisi bahabwaga impanuro ku wa 10 Werurwe 2026 mbere go kujya mu butumwa bwa ONU bwo kubungabunga amahoro i Bangassou muri Centrafrique (Ifoto: X ya RNP)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *