Kigali yongeye guhesha u Rwanda ishema ku isi: yegukanye igihembo cy’ikirenga
Umujyi wa Kigali wegukanye igihembo mpuzamahanga cya “UCI Bike City Label Award” cyatangiwe mu nama ya “2026 UCI Mobility & Bike City Forum” yabereye i Athens mu gihugu cy’Ubugereki.
Iki gihembo cyahawe Kigali nyuma y’intsinzi yagaragajwe mu kwakira neza amarushanwa akomeye ya Shampiyona y’amagare ku Isi rya 2025, yabereye mu Rwanda umwaka ushize, akaba yaritabiriwe n’abakinnyi n’abakunzi b’umukino w’amagare baturutse hirya no hino ku Isi.
Minisiteri ya Siporo yavuze ko iki gihembo kandi gishingiye ku bikorwa Umujyi wa Kigali umaze igihe ushyira imbere bigamije guteza imbere ubwikorezi butangiza ibidukikije ndetse no kubaka ibikorwa remezo bifasha abaturage kugenda mu buryo burambye kandi bwiza.
By’umwihariko, Kigali yashimiwe uburyo ikomeje guteza imbere ikoreshwa ry’amagare, imihanda yihariye y’abanyamaguru n’abakoresha amagare, ndetse n’ingamba zigamije kugabanya imyuka yangiza ikirere.
Iki gihembo gikomeje gushimangira ko u Rwanda rwiyemeje guteza imbere umukino wo gusiganwa ku magare, guteza imbere ubwikorezi burambye no kwakira neza ibikorwa bya siporo mpuzamahanga ku rwego rwo hejuru.

