AmakuruImyidagaduroShowbiz

Kunywa urumogi ni kimwe mu byaha Sky2 yarezwe n’umugore we

Ku wa 25 Gicurasi 2026, nibwo ubushinjacyaha bwafunguye by’agateganyo umuraperi Timothée Hahirwagusenga wamamaye nka Sky2 nyuma y’uko habayeho kwiyunga hagati ye n’umugore we wari waramureze.

Sky 2 nubwo yarekuwe yategetswe kujya yitaba ubutabera rimwe mu cyumweru.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko Sky2 yari akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake no guhoza ku nkeke uwo bashakanye, ari nabyo azakomeza gukurikirwaho gusa.

Icyakora ubwo umugore we yajyaga gutanga ikirego, yavuze ko uyu mugabo we Sky2 anywa n’ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bw’urumogi, gusa baje kumupima ibisubizo bya RFI byemeza ko atarunywa.

Ubwo hakorwaga iperereza ku byo kunywa urumogi, mbere y’uko apimwa bamwe mu babajijwe ngo batange ubuhamya harimo n’umukozi wo mu rugo kwa Sky2, gusa we avuga ko atigeze amubona arunywa.

Sky2 yari yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku itariki ya 11 Gicurasi 2026, nyuma y’uko umugore we amureze kuri RIB.

Kuri ubu yafunguwe by’agateganyo nyuma y’uko habayeho kwiyunga hagati ye n’umugore we.

Mu minsi hashize aba bombi bari bamaze no gufata icyemezo cyo gusaba gatanya kubera amakimbirane yari amaze igihe mu rugo rwabo.

Sky2 n’umugore we babana mu buryo bwemewe n’amategeko bafitanye abana babiri (photo: Facebook)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *