AmakuruImikino

Gasabo: Yishimiye intsinzi y’Arsenal, apfa azize inzoga y’icyuma

Mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya, mu Kagari ka Kagugu ahazwi nka Batsinda, haravugwa inkuru y’incamugongo y’umusore witwa Tuyishimire Leandre wari ufite imyaka 28, wapfuye mu buryo butunguranye nyuma yo kunywa inzoga zikekwa kuba izo bita “ibyuma”, mu gihe yari amaze iminsi ari mu byishimo byo kwizihiza igikombe cya shampiyona y’Ubwongereza cyegukanywe n’Arsenal.

Amakuru avuga ko uyu musore yari amaze iminsi asangira n’inshuti ze mu birori byo kwishimira intsinzi y’Arsenal, ikipe yari imaze imyaka irenga 20 idatwara igikombe cya “Premier League”. Arsenal yegukanye icyo gikombe nyuma y’igihe kirekire itazi uko gisa, ibintu byakuruye ibyishimo bikomeye mu bafana bayo hirya no hino ku isi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yabwiye TV/Radio1 ko uyu musore yari asanzwe afite uburwayi ndetse abaganga baramubujije kunywa inzoga. Yongeyeho ko ababyeyi be bari bamaze iminsi batazi aho aherereye mbere y’uko hamenyekana inkuru y’urupfu rwe.

Bamwe mu baturage bavuga ko inzoga z’inkorano zizwi nka “ibyuma” zikomeje guteza ikibazo gikomeye, cyane cyane mu rubyiruko, kubera ubukana bwazo ndetse n’uburyo zikorwa mu buryo budakurikije amabwiriza y’ubuziranenge.

Iyi nkuru ibaye mu gihe hirya no hino ku mugabane w’Afurika hakomeje kugaragara ibikorwa by’urugomo bifitanye isano n’amakipe y’umupira w’amaguru, cyane cyane nyuma y’uko Arsenal yegukanye igikombe cya shampiyona y’Ubwongereza bwa mbere kuva mu mwaka wa 2004.

Muri Uganda, Polisi yo mu mujyi wa Kampala yatangaje ko iri guhiga umugabo ukekwaho kwica umufana w’Arsenal nyuma y’impaka zishingiye ku mupira hagati y’abafana b’Arsenal na Manchester United. Uwo wapfuye yari umumotari w’imyaka 34 witwaga Denis, bivugwa ko yakubiswe n’umufana wa Manchester United ubwo bishimiraga intsinzi y’Arsenal.

Ibi byatumye benshi bongera kwibaza ku rugero bamwe mu bafana bagezeho mu gushyira amarangamutima menshi ku mupira w’amaguru, kugeza aho bamwe bahasiga ubuzima cyangwa ubuzima bwabo bukahazaharira.

Arsenal itozwa na Mikel Arteta yegukanye iki gikombe nyuma y’igihe kirekire ihanganye na Manchester City, ibintu byasubije ibyishimo byinshi mu bafana ba yo bazwi nka “Gunners”.

Umufana w’Arsenal (Tuyishimire Leandre) yapfuye azize inzoga bita icyuma (Ifoto yakuwe ku mbuga nkoranyambaga za TV1 yegeranywa n’iy’amacupa y’ibyuma hamwe n’iy’Arsenal)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *