Uganda yafunze umupaka wa yo na DRC
Uganda yafashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo urujya n’uruza rw’abantu ku mupaka uhuza iki gihugu na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), mu rwego rwo kwirinda ko icyorezo cya Ebola cyakomeza gukwirakwira.
Abashinzwe ubuzima muri Uganda batangaje ko iki cyemezo cyatewe n’impungenge z’uko ubwandu bwa Ebola bushobora kwinjira cyangwa gukwira cyane binyuze ku mupaka w’ibihugu byombi, cyane cyane kubera ko muri DRC hakomeje kugaragara abarwayi b’iki cyorezo, ndetse na Uganda ikaba yarabonye bamwe mu banduye.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Tibahaburwa Kaguta Museveni, yavuze ku rubuga rwa X ko ingabo zatangiye kugenzura no gukaza umutekano ku mupaka wa RDC kugeza igihe hazatangirwa andi mabwiriza mashya.
Yanaburiye abaturage ko umuntu wese wagerageza kwinjira cyangwa gusohoka mu buryo bunyuranyije n’iri tegeko ashobora gushyira ubuzima bwe mu kaga.
Ku ruhande rwa RDC nta tangazo riratangazwa ku mugaragaro rijyanye n’iki cyemezo cya Uganda cyo gufunga umupaka.
Iri fungwa ryatangiye gushyirwa mu bikorwa ako kanya, rikaba rireba ingendo zose z’abagenzi hagati y’ibihugu byombi. Gusa hari ibikorwa bike byihutirwa bizakomeza kwemererwa kunyura ku mupaka harimo abakozi bahanganye na Ebola, abakora ibikorwa by’ubutabazi, abatwara ibiribwa n’imizigo, ndetse n’inzego z’umutekano.
Abantu bose bazemererwa kwinjira muri Uganda bazajya babanza gusuzumwa Ebola, batange amakuru y’aho bazaba bari ndetse banemere gukurikiranwa n’inzego z’ubuzima binyuze mu buryo bwihariye bwashyizweho ku mipaka.

