AmakuruPolitikiTechnologyUbumenyi

BNR yagize icyo ivuga ku bujura bwabereye muri Equity Bank Rwanda

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, yatangaje ko ubujura bukoreshejwe ikoranabuhanga mu bigo by’imari mu Rwanda bwagabanutse mu myaka ibiri ishize, bwavuye ku 5,000 mu mwaka wa 2024 bukaba ubu bugera ku 3,000.

Ibi yabitangaje tariki ya 19 Werurwe 2026, ashimangira ko izi mpinduka ziterwa n’ingamba zikomeye zashyizweho n’ibigo by’imari mu gucunga umutekano w’ikoranabuhanga, by’umwihariko akomoza ku bujura buherutse kuba muri Banki ya Equity Bank Rwanda.

Madam Hakuziyaremye yavuze ko gukoresha ikoranabuhanga mu nzego z’imari bishobora kongera ibyago byo kuba habaho ubujura, ariko ko ingamba z’ubwirinzi zashyizweho zifasha kugabanya ibyo byaha.

Ati “ Ikigaragara nuko mu mibare, cyane cyane mu myaka ibiri ishize umubare wa fraud waragabanutse, aho zari zigeze ku cases ibihumbi 5 mu 2024, izo case twabonye ko zagabanutse zigera ku bihumbi 3.”

Yakomeje agira ati ” Kuvuga rero ko nta fraud muri serivisi zimari zishobora kubaho aho byaba ari ukwibeshya kuko ni nko kuvuga ngo ku Isi yose hari umunsi hatazaba abajura.”

Yagarutse ku kibazo cyabaye muri Equity Bank Rwanda mu gihe gishize, habayemo ubujura bwo kwiyoherereza amafaranga, ariko banki yemeza ko amafaranga amwe yamaze kugaruzwa.

Ati “Amafaranga amwe yaragarujwe, ikindi ni uko nka Banki Nkuru y’u Rwanda dushinzwe kumenya ko igihe habaye Fraud mu kigo cy’imari umukiriya byagizeho ingaruka agomba gusubizwa ayo mafaranga mu gihe kitarenze iminsi irindwi kandi ibyo birakorwa,”

Hakuziyaremye yanavuze ko ibigo by’imari bifite inshingano zo gucunga umutekano w’ikoranabuhanga, kandi igihe ibyo bitubahirijwe, abashinzwe gucunga uwo mutekano baba bagomba kubibazwa.

Ati ” Dufite icyizere cy’uko nubwo fraud zagaragara zihita zimenyekana, ababigizemo uruhare nabo bakabibazwa kandi ubwirinzi buri no muri banki nkuru y’u Rwanda bureberera ibigo by’imari byose dufatanyije n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe umutekano w’Ikoranabuhanga NCSA byerekana ko aho tugeze nta mungenge dukwiye kugira.”

Mu cyumweru gishize, Equity Bank Rwanda yemeje ko habayeho ubujura bwo kwiyoherereza amafaranga, ariko hakoreshejwe ingamba z’umutekano, ibikorwa bihita bimenyekana, kandi amafaranga menshi yagaruwe mu masaha 24 ku bufatanye n’inzego z’umutekano.

Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amakuru avuga ko Equity Bank Rwanda yibwe arenga miliyali 85Frw ndetse hakaba hari abantu bagera kuri 35 n’abagande 6 bafunzwe mu gihe iperereza rigikomeje.

Umukozi wa banki yabwiye Taarifa Rwanda ko umubare wose w’amafaranga yibwe mu ubu buriganya wageze kuri miliyari 4.7 z’amafaranga y’u Rwanda aho kuba miliyali 85Frw nkuko byavuzwe mbere.

Kugeza ubu iyi Banki yabashije kugaruza amafaranga agera kuri miliyari 1.2 Frw, bityo ikaba isigaje kugaruza amafaranga agera kuri miliyari 3.5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu bantu bafunzwe bagera kuri 35 harimo abakozi babiri ba Equity Bank bo mu ishami ry’ikoranabuhanga rya banki bakora mu nzego zijyanye n’ibikorwa by’amakuru

Madam Hakuziyaremye yanavuze ko ibigo by’imari bifite inshingano zo gucunga umutekano w’ikoranabuhanga
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, yatangaje ko ubujura bukoreshejwe ikoranabuhanga mu bigo by’imari mu Rwanda bwagabanutse mu myaka ibiri ishize,

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *