AmakuruUbuzima

Comoros: Abarundi n’Abanye-Congo bapfiriye mu mpanuka y’ubwato bw’abimukira bajyaga Mayotte

Abantu 18 baguye mu mpanuka y’ubwato yabereye mu gihugu cya Comoros, barimo Abarundi n’Abanye-Congo. Abo bantu bari mu bwato butwaye abagera kuri 50, bwerekezaga ku kirwa cya Mayotte, nk’uko byemezwa n’ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu.

BBC yatangaje ko iyi mpanuka yabereye hafi y’icyambu cya Mitsamiouli, mu majyaruguru y’ikirwa kinini cya Comoros. Biravugwa ko abari bashinzwe kwambutsa abo bimukira babasize mu bwato mu ijoro ryo ku wa Gatatu, barabatererana.

Ikinyamakuru Gazette cyatangaje, kivuga amakuru ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Comoros, ko mu bapfuye harimo Abanye-Congo 15 n’Abarundi batatu. Radio France Internationale (RFI) yo ivuga ko muri abo hapfuyemo harimo n’umwana w’imyaka itatu.

Abaturage batabaye bageze aho impanuka yabereye ahagana mu gicuku, bashobora kurokora abantu bagera kuri 30, bahita bajyanwa kuvurirwa mu bitaro by’i Mitsamiouli.

Bimenyerewe ko abimukira baturuka mu bihugu byo muri aka karere banyura muri Tanzania, bakagerayo bagafata amato abageza mu birwa bya Comoros, mbere yo gukomeza urugendo bajya i Mayotte igize imwe mu ntara z’u Bufaransa iri kure y’igihugu, aho baba bizeye kubona uburyo bworoshye bwo kugera ku mugabane w’Uburayi.

Amakuru avuga ko ubu bwato bwarohamye mu ijoro ryo ku wa Gatatu, abari baburimo bakaba bari baturutse i Dar es Salaam muri Tanzania.

Ifoto y’ubwato burimo abantu benshi

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *