AmakuruPolitiki

Umuyobozi wa California yeguye akurikiranyweho kuneka mu nyungu z’Ubushinwa

Eileen Wang, wahoze ari umuyobozi w’umujyi w’Arcadia uherereye mu majyepfo ya Leta ya California muri Amerika, yeguye ku nshingano ze nyuma yo gushinjwa gukorana n’Ubushinwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko y’Amerika.

Uyu mugore w’imyaka 58 yemeye ibyaha aregwa, aho Minisiteri y’Ubutabera y’Amerika imushinja gukora nk’umukozi w’Ubushinwa atabimenyesheje ubutegetsi bw’Amerika nk’uko amategeko abiteganya. Inama Njyanama y’Umujyi w’Arcadia yatangaje ko yeguye ku mwanya wa “Mayor” ku wa Mbere.

Mu gihe urukiko rwamuhamya ibi byaha, Wang ashobora gukatirwa igifungo kigera ku myaka 10. Abamwunganira mu mategeko, Jason Liang na Brian Sun, batangaje ko umukiliya wabo yicuza kandi asaba imbabazi ku makosa yakoze.

Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko Wang yakoraga ibikorwa ashingiye ku mabwiriza y’abayobozi bo mu Bushinwa, harimo no kohereza amakuru muri Beijing atabanje kubimenyesha inzego za Amerika.

Iki kibazo kije mu gihe Amerika n’Ubushinwa bikomeje guhangana mu bya politiki, ubukungu ndetse n’igisirikare. Wang yari yaratorewe kujya mu Nama Njyanama ya Arcadia mu 2022 muri manda y’imyaka itanu, aho abagize iyo nama basimburana ku mwanya wa Mayor.

Eileen Wang agaragara ku ifoto yafatiwe i Arcadia muri California mu ntangiriro z’uku kwezi. (Ifoto: BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *