AmakuruUbuzima

Menya ibiryo bishobora kuguhitana iyo ubivanze

Nubwo buri muntu afite uburenganzira bwo kurya ibyo yifuza bitewe n’ubushobozi n’ibyo akunda, impuguke zigaragaza ko hari amwe mu mavangingo y’ibiribwa ashobora guteza ibibazo bikomeye ku buzima, ndetse rimwe na rimwe akagira ingaruka zishobora gushyira ubuzima bw’umuntu mu kaga.

Abantu batandukanye bagira uburyo butandukanye imibiri ya bo yakira ibiribwa. Icyo umwe ashobora kurya ntakigireho ikibazo, undi gishobora kumutera uburwayi bukomeye. Ni yo mpamvu impuguke zisaba abantu kwitondera uburyo bavanze ibiribwa n’ibinyobwa, cyane cyane abashaka kugenzura imirire yabo cyangwa kugabanya ibiro.

Habiba Haruna, impuguke mu by’imirire yo muri Nigeria, yabwiye BBC ko hari amoko amwe y’ibiribwa n’ibinyobwa bishobora kugira ingaruka mbi iyo bifashwe icyarimwe.

Indimu n’amata

Amata n’umutobe w’indimu biri mu bishobora kutumvikana neza mu gifu. Iyo bivanze, amata ashobora kwikuba maze bikabangamira igogorwa ry’ibiryo. Ku bantu bamwe, bishobora guteza ibibazo by’igifu ndetse n’ibindi bibazo by’ubuzima.

Ubunyobwa n’amavuta ya elayo (olive oil)

Ifoto yakuwe kuri interineti

Nubwo ubunyobwa n’amavuta ya elayo byombi bikungahaye ku ntungamubiri, impuguke zemeza ko kubifata icyarimwe bishobora kutorohera bamwe mu bantu. Ni yo mpamvu bamwe basabwa kwirinda kubivanze mu mafunguro yabo.

Imiti n’ibinyobwa bimwe na bimwe

Impuguke ziburira abantu kunywa imiti bayivanganye na soda cyangwa ibindi binyobwa bimwe na bimwe. Ibi bishobora guhindura uburyo umuti ukora cyangwa bikongera ibyago by’ingaruka mbi ku buzima. Ni byiza gukurikiza amabwiriza y’umuganga cyangwa ayanditse ku muti.

Inyama zidahiye neza n’amagi mabisi

Kurya inyama zidatetse neza hamwe n’amagi mabisi bishobora kongera ibyago byo kwandura indwara zituruka kuri mikorobe ziba muri ibyo biribwa. Ibi bishobora gutera kuruka, gucibwamo n’ibindi bibazo by’igifu.

Habiba Haruna ashimangira ko amagi mabisi adakwiye kuribwa uko yakabaye, kuko aba atarageza ku rwego rwiza rwo gutanga intungamubiri kandi ashobora gutera ibibazo by’ubuzima.

Muri rusange, impuguke zirasaba abantu kwitondera ibyo barya, bakibanda ku mafunguro yuzuye intungamubiri kandi bakirinda kuvanga ibiribwa mu buryo bushobora kugira ingaruka mbi ku mubiri. Iyo umuntu ashaka guhindura gahunda y’imirire cyangwa gutangira uburyo bushya bwo kurya, kugisha inama impuguke mu by’imirire ni byo byiza kurusha kugerageza ibyo yumvise ahandi atabihuguriwe.

Ifoto yakuwe kuri interineti

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *