Irinde ibi bintu 10 byangiza ubwonko
Ubushakashatsi bwakozwe n’inzego zitandukanye zirimo Ishuri ry’Ubuvuzi rya Harvard bugaragaza ko hari imyitwarire 10 ishobora kwangiza ubwonko bw’umuntu no kugabanya ubushobozi bwo gutekereza, kwibuka no gufata ibyemezo nk’uko BBC yabitangaje.
1. Kudasinzira bihagije: Gusinzira munsi y’amasaha 7 ku ijoro bigabanya ubushobozi bwo kwibuka no kwibanda ku bintu, ndetse bikongera ibyago byo kurwara indwara yo kwibagirwa.
2. Gusiba ifunguro rya mugitondo
Ifunguro rya mugitondo rifasha umubiri n’ubwonko kubona imbaraga zitangira umunsi. Kurisiba kenshi bigabanya isukari iba iri mu maraso, ibintu bishobora kugira ingaruka ku mikorere y’ubwonko.
Kubura intungamubiri za ngombwa bituma ubwonko budakora neza kandi bishobora kugabanya ubushobozi bwo kwibuka no gutekereza.
3. Kutanywa amazi ahagije
Ubwonko bugizwe ahanini n’amazi, ni yo mpamvu kunywa amazi bihagije ari ingenzi. Kubura amazi mu mubiri bishobora gutuma ingirabuzimafatizo z’ubwonko zidatanga umusaruro neza.
Impuguke zisaba abantu bakuru kunywa nibura litiro ebyiri z’amazi ku munsi, nubwo bishobora guhinduka bitewe n’imibereho cyangwa ikirere umuntu arimo.
4. Guhorana stress nyinshi
Guhorana imihangayiko igihe kirekire byangiza uturemangingo tw’ubwonko kandi bikagabanya ubushobozi bwo kwibuka no gutekereza neza.
Abantu bakora cyane batabona igihe cyo kuruhuka cyangwa gukora imyitozo ngororamubiri baba bafite ibyago byinshi byo guhura n’ibi bibazo.
Ni byiza gufata umwanya wo kuruhuka, gukora siporo no kwirinda kwicara igihe kirekire udahagurutse.
5. Kwishingikiriza cyane kuri Google
Mbere abantu bakoreshaga ubwonko cyane bibuka ibintu byinshi no kubara badakoresheje ikoranabuhanga. Ibi byafashaga ubwonko gukomeza gukora neza.
Uyu munsi benshi bahita bashakira ibintu byose kuri internet, ibintu bishobora kugabanya ubushobozi bwo kwibuka no gutekereza.
Ni byiza kugerageza kwibuka ibintu bimwe na bimwe udahise ushaka kuri Google ndetse no gukina imikino ituma ubwonko bukora.
6. Gukoresha “écouteurs” igihe kirekire
Kumva umuziki mwinshi cyangwa igihe kinini ukoresheje écouteurs bishobora kwangiza amatwi ndetse bikagira ingaruka ku bwonko.
Abashakashatsi bavuga ko ibibazo byo kutumva neza bishobora kongera ibyago byo kwibagirwa no kugira ikibazo cyo kwibanda ku byo umuntu akora.
Basaba kugabanya ijwi ry’umuziki no gufata ikiruhuko hagati mu gihe ukoresha écouteurs.

7. Kwigunga no kudasabana
Kuganira no kubana n’abandi bantu bifasha ubwonko gukomeza gukora neza. Kumara igihe kinini uri wenyine bishobora gutera kwiheba no guhangayika.
Kugumana umubano mwiza n’inshuti cyangwa umuryango bifasha umuntu kugira ibitekerezo bishya no kugabanya stress.
8. Guhorana ibitekerezo bibi
Guhora utekereza ibintu bibi cyangwa kumva nta cyizere cy’ejo hazaza bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bwo mu mutwe.
Ibi bishobora gutera depression, guhangayika ndetse no kugabanya ubushobozi bwo kwibuka.
Ni byiza kugerageza kugira ibitekerezo byiza no kwirinda abantu cyangwa amakuru ahora ateza ubwoba n’agahinda.
9. Kurya birenze urugero no kunywa ibintu byangiza
Kurya nabi cyangwa birenze urugero bishobora kugira ingaruka ku bwonko. Nubwo ubwonko bukenera ibinure, ni ngombwa kurya indyo yuzuye kandi iringaniye.
Inzoga n’itabi byo byangiza cyane imitsi y’ubwonko ndetse bikangiza uturemangingo twabwo.
10. Kumara igihe kinini kuri telefone cyangwa Televiziyo
Kureba telefone cyangwa televiziyo igihe kinini cyane, cyane cyane ku bana n’urubyiruko, bishobora kudindiza imikurire y’ubwonko.
Ubushakashatsi bwerekanye ko abana bamara amasaha menshi kuri écran bagira ikibazo cyo kwibanda no gutekereza neza.
Ni byiza kugabanya igihe cyo gukoresha telefone no kwirinda kuyiryamisha hafi y’umubiri igihe usinziriye.

